Rutihishimihigo rwa Mugenza :

Rutihishimihigo rwa Mugenza
Ndi isibo y' imbungiramihigo
Singungira aho zikotana
Ntwara inshoboramyambi.

Ingabo yanjye nayigize Rwabajyanamumubande
Rwabusheke nishimye ubumanzi
None mbeshya urabaze Rutiyomba.
Nishe Gahurege ka Batarama
N'abana be batatu umugore ariyahura
N' igihe cya Mwendo na Nyagisenyi

Niteje amashyo y'abashakamba
Ababisha sinabashobokere
Mbashinze imbere mfite umuheto w'isarabwe.
Narafoye ngejeje ku cyuma
Ni cyo nitiwe umukogoto nkigaragaza rukirema

Arirahira Rutarakoranya impembe impambanaruhago
Barahira kuzajya impaka nanjye
Bukombe bw' impangaramiyogoro
Igituma umutware wanjye andata mu yindi mitwe
Ni uko nanze kwiyegura umugabo

Impunzi ziyegura umugambi
Ndi imanzi y' ubugabo sinsongerwa n'ibigarama.
Ingabo yanjye ni igitare ntitangwa n' iz' imihisi
N' ibimburamateme rya Rutongamugabo ya Serubega
N' iya Nkubito

Iyanjye ngabo ni inshongore nta nshuro iyigarukana.
Ndi Imparirwasibo ya Rukemasibo
Nishe Rubashingamba arashe ingabo ya Mugemana
Naho inkubitarugamba ya Rutaganira
Mwitabanduru ndi Rubengampunzi.